Overblog
Editer l'article Suivre ce blog Administration + Créer mon blog
Fondation Ibukabose-Rengerabose

#StopApartheidInRwanda

ISHINGWA RYA KOMITE MPUZABIKORWA Y'UBUMWE, AMAHORO N'UBWIYUNGE MU RWANDA

ITANGAZO RYA KOMITE MPUZABIKORWA Y'UBUMWE, AMAHORO, N'UBWIYUNGE

Taliki ya 23 Gashyantare 2013

Mu kinyejana gishize, amateka y’U Rwanda yakunze kurangwa n’umwiryane n’intambara za kirimbuzi. Abanyarwanda basubiranyemo, bahekura abavandimwe.

Inkomoko y’ayo mahano ni irari ry’ubutegetsi, ni ubutegetsi bubi bugendera kw’iterabwoba, kw’ivanguramoko n’uturere, bugakoresha akarengane, igitugu no kutubahiriza uburenganzira bw’ikiremwamuntu no guhindura Abanyarwanda ingaruzwamuheto.

Abanyarwanda muli rusange ntibahabwa ubwinyagambure ngo batange ibitekerezo byubaka, ahubwo barafungwa, bakicwa, abandi bakameneshwa mu gihugu cyabo bagahinduka impunzi.

Ubwicanyi bwarenze inkombe mu ntambara yo muli 1990 kugeza muli 1994, aho abarasanaga batatiye igihango cy’u Rwanda, bakoshya abatoni babo kwica abo badahuje ubwoko, akarere cyangwa ibitekerezo bya politiki. Iryo shyano ryarakomeje kugera n’aho byarenze imipaka y’igihugu, maze abayobozi b’u Rwanda batangira gukurikirana impunzi mu bihugu zahungiyemo bagamije kuzica no kuzigirira nabi. Ibintu bitigeze bibaho mu mateka y’U Rwanda.

Kubera izo mpamvu zose, twe abashyize umukono kuli ili tangazo, dufatanyije na bagenzi bacu duhuje umugambi, twashinze Komite yo gukusanya, kwiga no gutanga ibitekerezo ku bibazo birebana n’Ubumwe, Amahoro n’Ubwiyunge mu Rwanda.

Komite y’ubwiyunge ni urwego rwigenga, rudakorera mu kwaha kwa Leta. Ifashwa n’abajyanama n’abahuza b’inararibonye, bakunda U Rwanda n’Abanyarwanda nta vangura, kandi bazwiho kuvugisha ukuri no gukoresha ubutabera.

Komite y’Ubwiyunge iboneyeho gushimira abo bantu bose b’inararibonye bahise bitabira uyu mushinga bakemera kutubera abahuza cyangwa abajyanama.

Amashyaka ya politiki, amashyirahamwe yigenga, abantu ku giti cyabo batugiriye icyizere, nabo tubashimiye tubikuye ku mutima.

Komite y’Ubwiyunge iraritse Abanyarwanda bose bakunda amahoro n’ubumwe, b’intera zose, b’amoko yose n’uturere twose, aho batuye hose, haba mu Rwanda cyangwa mu mahanga, kugira ngo bashyigikire kandi bitabirire uyu mushinga ugamije kubafasha gusasa inzobe, kubabarirana, kwiyunga no gusabana, maze bakarangamira kubaka U Rwanda rushya rugendera ku buyobozi buhumuriza kandi burengera buri munyarwanda, muli demokrasi, mu mahoro, mu bumwe no mu majyambere.

Mw’izina rya Komite y’Ubwiyunge

Ndagijimana Jean-Marie Vianney

Matata Joseph

Sisi Evariste

Contact : Phone : +33659222780

Email : jeanmarie.ndagijimana@gmail.com

ISHINGWA RYA KOMITE MPUZABIKORWA Y'UBUMWE, AMAHORO N'UBWIYUNGE MU RWANDA
Partager cet article
Repost0
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
M
Mukomere cyane moi particulièrement je suis intéressé par cet action et je voudrais bien participer activement dans ce mouvement.
Répondre
I
Muvandimwe Munyeshuli,
Biradushimishije cyane kandi dukeneye koko ko abanyarwanda bose babyifuza bafatanya n'abandi gutekereza no gushaka umuti w'ubwiyunge mu bumwe no mu mahoro. Kugira ngo tumenyane neza twifuza ko watwoherereza amateka yawe uciye kuli iyi website hejuru ugakanda ahanditse Contact. Uragera kuli formulaire ikworohereza kutwibwira kugira ngo tubone uko twakwandikirana bitagombye guca kuli website, tukakugezaho documents wifuza zitali kuli site. Urakoze cyane dutegereje ko utugezaho iyo formulaire yujuje neza, iliho adresse email na numero ya téléphone.
Umuvugizi w'Inteko y'ubwiyunge
M
Mukomere cyane moi particulièrement je suis intéressé par cet action et je voudrais participer activement dans ce mouvement.

Je soutiens cet action et je voudrais bien participer activement. Pourriez vous me transmettre toute les info y relative.

Munyeshuli Méthode
Rouen
Répondre