#StopApartheidInRwanda
29 Avril 2019
Impuruza yo kwamagana no guca irondabwoko, ihezabwoko, ivanguramoko-apartheid, n’inzigo bikurura mu mibanire hagati y’Abanyarwanda.
Banyarwandakazi, Banyarwanda,
Banyamuryango ba Fondation Ibukabose-Rengerabose, aho muri hose kw’isi,
Nshuti bafatanya-bikorwa muri mu Rwanda no mu mahanga,
Namwe mwese mudasiba kudushyigikira mu buryo bunyuranye,
Mbere ya byose, turashimira abadufashije gutegura no gukosora iyi mpuruza mu bitekerezo no mu bugororangingo bwayo, baba batuye mu Rwanda cyangwa mu mahanga. Ntitwiriwe tubarondora, bariyizi.
Iyi mpuruza isohotse mu gihe hashize imyaka 25 ishyano ry’itsembabwoko rigwiriye u Rwanda n’Abanyarwanda.
Twunamiye Abanyarwanda bose bakorewe iyicwarubozo, itsembabantu n’itsembabwoko mu mwaka wa 1994, mbere yaho na nyuma yaho, haba mu Rwanda, muri Congo ndetse n’abasanzwe mu bindi bihugu bakicwa n’ingoma ya FPR-Inkotanyi bazira impamvu za politike.
Twunamiye kandi abacu baguye mu ntambara, abapfiriye mw’iraswa ry’indege ya prezida wa Republika Yuvenali Habyarimana, Prezida wa Republika y’u Burundi Cyprien Ntaryamira, n’abo bari kumwe bose.
Twifatanyije n’Abanyarwanda bose bacitse kw’icumu, batabawe n’Imana n’abagiraneza babavanye mu menyo ya rubamba, mu gihe abagome bashakaga kubarimbura.
Nubwo iyi mpuruza itangarijwe iki gihe, ntigomba kubangamira imihango y’icyunamo Abanyarwanda turimo. Ibitekerezo bikubiyemo byateguwe cyera ariko ntibyatangazwa kubera impamvu zinyuranye.
Ntitwakwirengagiza na none ko iyi Impuruza “Stop Apartheid In Rwanda” isohotse mu gihe twibuka isabukuru ya 24 y’icibwa rya Apartheid muri Afurika y’Epfo, nyuma yuko Impirimbanyi zari zirangajwe imbere n’intwari Nelson Mandela zahiritse ivanguramoko ryari ryaramunze « Igihugu cy’umukororombya ».
Ibikubiye mu mpuruza “stop apartheid in rwanda”
Soma IMPURUZA yose kw'ipfundo rikurikira http://data.over-blog-kiwi.com/0/71/98/24/20190430/ob_35e3e9_ibukabose-impuruza-yo-guca-ivanguramok.pdf