#StopApartheidInRwanda
12 Février 2017
Umuryango IBUKABOSE - RENGERABOSE umaze igihe witegereza ibibera mu gihugu cyacu cy’U Rwanda.
Ukurikije Inshingano zawo zo kurengera Abavukarwanda bose utajonjoye, utitaye ku bwoko bwabo, akarere, amadini n’ibindi byose biranga inyoko muntu nyarwanda,
Usanga mu myaka makumyabiri n’itatu ishize, ingoma ya FPR Inkotanyi yakoze ibishoboka byose kugira ngo iburizemo inshingano y’ubumwe n’ubwiyunge bw’abanyarwanda nkuko byari biteganyijwe mu masezerano y’amahoro ya Arusha yo kuwa 4/8/1993. Ingero ni nyinshi, mur’izo twakwibutsa izikurikira :
By’umwihariko, Bwana Bizimana Jean Damascene yakunze kenshi kwivanga no gupfobya ibyemezo by’ubutabera mpuzamahanga n’ubw’ibihugu bimwe na bimwe nk’Ubufransa.
Mu nyandiko ye yo kuwa 31/8/2014 yise L’Itinéraire du génocide, yagaragaje ivangavanga n’ipfobya ry’amateka y’u Rwanda. Yibasiye cyane cyane amashyirahamwe, amashyaka ya politiki ya kera ndetse nay’ubu, n’abanyamahanga batabona ibintu nkawe. Yikomye by’umwihariko Kiliziya Gatolika akoresheje imvugo y’ibinyoma.
Mu nyandiko yasohoye kuri website « La nuit Rwandaise », Bwana Bizimana Jean Damascene yikomye igihugu cy’Ubufaransa akirega kuba ngo cyaragize uruhare muri jenoside, yirengagije nkana ko icyo gihugu aricyo gihugu cy’amahanga cyonyine cyagerageje guhagarika jenoside kandi cyakijije ibihumbi bitabarika by’Abatutsi.
Ku ya 23/04/2016 mu binyamakuru binyuranye, Bwana Bizimana Jean Damascène yakoresheje imvugo yibasira ubwoko bumwe. Iyo myifatire ye igaragaza ko yamunzwe n’irondakoko
Mu nyandiko ndende yo ku ya 07/2/2017 yise « Iby’ingenzi bigaragaza itegurwa rya Jenoside Yakorewe Abatutsi muri Gashyantare 1991 – 1994 », Bwana Bizimana Jean Damascène yongeye gukoresha imvugo idashishoza, idatandukanya abanyabyaha n’inyangamugayo, ahubwo yoneye kugaragaza urwango afitiye Abanyarwanda bakomoka mu bwoko bw’Abahutu, ataretse no kwiha uburenganzira bwo gucira urubanza abo yateye icyasha cyo gupfobya cyangwa guhakana Jenoside.
Niyo mpamvu, ushingiye ku nyandiko n’ibikorwa bigayitse by’umuyobozi wa CNLG byavuzwe haruguru, umuryango IBUKABOSE - RENGERABOSE wamaganye wivuye inyuma imikorere n’imitekerereze mpezanguni iranga Bwana Bizimana Jean Damascène n’abafatanya-bikorwa be.
Umuryango IBUKABOSE - RENGERABOSE uharanira ukwishyira ukizana kwa buri Munyarwanda mu burenganzira bwe bwo kwibuka abe yabuze. Ushyigikiye nanone ko buri Munyarwanda, hatitaweho ubwoko cyangwa akarere akomoka, idini rye, imfubyi zose, abapfakazi bose, bafatwa kandi bagafashwa kimwe mu nzego zose z’ubuzima, hakurikijwe ubutabera butabogamye.
IBUKABOSE – RENGERABOSE yijeje Abanyarwanda muri rusange ko itazahwema guharanira ubumwe, ubutabera butabogamye no kwishyira ukizana kw’ikiremwa muntu, kurwanya ivangura n’icyatanya abana b’U Rwanda, icyababangamira cyangwa kikababuza ubuhumekero mu kwibuka Ababo, kwiyubaka nk’Abanyarwanda no kurengera inyungu zabo mu butabera.
Amategeko arengera ikiremwamuntu n’ubutabera mpuzamahanga ntibigarukira ku mbibi z’u Rwanda.
Twese hamwe, duhagurukire kwimakaza umuco w’ubutabera, ubumwe, amahoro n’bwiyunge hagati y’Abanyarwanda.
Bikorewe i Paris mu Bufransa, kuwa 11 Gashyantare 2017.
Umunyamabanga Mukuru wa IBUKABOSE - RENGERABOSE
NSHIMIYIMANA E.
Iri tangazo rigejejwe kuri :
- Abanyarwanda bose aho bari hose
- Abayobozi ba Leta y’u Rwanda
- Amashyaka nyarwanda ya politiki
- Imiryango ya sosiyete sivile nyarwanda
- Bwana Bizimana Jean Damascène, umuyobozi wa CNLG