#StopApartheidInRwanda
20 Novembre 2014
ITANGAZO RYA KOMITE MPUZABIKORWA Y'INTEKO Y'UBUMWE, AMAHORO N'UBWIYUNGE
Kw'itariki ya 29 Kamena 2013, i Paris mu Bufaransa, hateraniye inama y'Inteko y'Ubumwe, Amahoro n'Ubwiyunge, yali yatumiwe kandi yateguwe na Komite mpuzabikorwa yayo. Hali mu rwego rwo gutangiza ku mugaragaro no gushyira mu bikorwa inshingano zayo, nk’uko zikubiye mw'itangazo ryashyizwe ahagaragara kuwa 23 Gashyantare 2013.
Iyo nama yari yatumiwemo abahagarariye amashyirahamwe nyarwanda atandukanye akorera mu mahanga, amashyaka ya politiki, ndetse n’abandi banyarwanda batumiwe kubera ubumenyi bazwiho ku kibazo cyasuzumwe.
Umwe mu bahuza wakurikiranye inama kuli Sype, Nyiricyubahiro Umwami Kigeli V Ndahindurwa yabwiye ijambo abali mu nama abifuliza imilimo myiza kandi abasaba gushishikalira gukwirakwiza umushinga wo guhuza no kwunga Abanyarwanda.
Yongeye kubashimira no kubemerera ko ku giti cye atazahwema gufasha Intekoy'Ubumwe, Amahoro n'Ubwiyunge kugera ku nshingano zayo.
Kugira ngo ibyo bishoboke, yasabye Abanyarwanda kugana inzira y'ubwiyunge, kugira ngo babwizanye ukuri, basase inzobe, bababarirane, maze bubake U Rwanda rushya rugendera ku nzego z'ubuyobozi buhumuriza kandi burengera buri munyarwanda, muli demokarasi, mu mahoro, mu bumwe no mu majyambere.
Abagize Inteko y'Ubumwe, Amahoro n'Ubwiyunge baramushimiye, bamwemerera ko bagiye gukora ibishoboka byose, bakitangira kuzageza ku banyarwanda ibitekerezo byabafasha kugera vuba ku ntegano y'ubwiyunge.
Inteko y'Ubumwe, Amahoro n'Ubwiyunge yitabiliye gushyigikira ibindi bikorwa byose bigamije guhuza no kwunga Abanyarwanda, biciye mu nzira yo kubwizanya ukuri kuko aribwo buryo bwonyine bwo kwubaka ubumwe n'amahoro hagati y'abavukarwanda.
Amahame remezo y'ubumwe n'amahoro
Kubera ko amateka y'u Rwanda yakunze kurangwa n'urugomo, inzangano, ivanguramoko, itsembabwoko n’ubwikanyize burenze kamere, Inteko y'Ubumwe, Amahoro n'Ubwiyungeyiyemeje kuzashyikiriza Abanyarwanda, amashyaka ya politike, amashyirahamwe ndetse n’indi miryango nyarwanda yigenga, inyandiko ikubiyemo amahame remezo yimakaza ubumwe, ubworoherane, agashyira imbere ibiganiro byubaka, amahame agena imibanire myiza hagati y'Abanyarwanda, agaca burundu umuco mubi w'ubushyamirane n'ubwicanyi mu Rwanda.
Ibiganiro by'amahoro
Inteko y'Ubumwe, Amahoro n'Ubwiyunge, imaze kumenya neza ibyatangajwe na Prezida wa Tanzaniya, Nyakubahwa Jakaya Mrisho Kikwete wasabye Leta y'u Rwanda kugirana ibiganiro n'abatavuga rumwe nayo kugira ngo amahoro agaruke mu gihugu cyacu, icyo gitekerezo kikaba cyarashyigikiwe n'inama y'ibihugu bigize umuryango wa SADCC(Southern African Development Coordination Conference), n'ibindi bihugu byo mu karere cyangwa byo mu mahanga ya kure,
Ku birebana n'ikibazo cy'impunzi z'Abanyarwanda, Inteko y'Ubumwe, Amahoro n'Ubwiyunge,
Inteko y'Ubumwe, Amahoro n'Ubwiyunge yarangije imilimo yayo isaba Abanyarwanda bose kwitabira no gutera inkunga umugambi w'ubwiyunge, bityo u Rwanda rukazarangwa n'ubuyobozi buhumuriza buli muntu, butavangura amoko cyangwa uturere, kandi buzira amacakubiri yose akomeje kumunga igihugu cyacu.
Bikorewe i Paris, kuwa 29 Kamena 2013
Komite mpuzabikorwa y’Ubumwe, Amahoro n’Ubwiyunge
Jean-Marie Vianney NDAGIJIMANA
Umuvugizi
(sé)