Overblog
Editer l'article Suivre ce blog Administration + Créer mon blog
Fondation Ibukabose-Rengerabose

#StopApartheidInRwanda

Gahunda ya "Ndi umunyarwanda" yatangajwe na Leta igendera kw'ivanguramoko

IMYANZURO Y’INAMA YAHUJE AMASHYIRAHAMWE, IMIRYANGO YIGENGA IHARANIRA UBURENGANZIRA BW'IKIREMWAMUNTU N'IMIBEREHO MYIZA Y'ABANYARWANDA, N'IMITWE YA POLITIKI ITAVUGA RUMWE N'UBUTEGETSI BWA FPR-INKOTANYI, KU KIBAZO CY'INGARUKA ZAGAHUNDA YA "NDI UMUNYARWANDA"

 

Ku wa Gatandatu tariki ya 14 Ukuboza 2013, i Buruseli mu Bubiligi, hateraniye inama yahuje abayobozi b'amashyirahamwe, imiryango yigenga iharanira uburenganzira bw'ikiremwamuntu n'imibereho myiza y'abanyarwanda, n’imitwe ya politiki itavuga rumwe n'ubutegetsi bw'u Rwanda, kugira ngo basesengure icyihishe inyuma ya gahunda yiswe « Ndi Umunyarwanda ».

Iyi gahunda yatangiye yitirirwa urubyiruko, iza guhinduka iya Leta ku mugaragaro, cyane cyane nyuma y'imyiherero y'abayobozi bakuru b'igihugu barimo Perezida wa Repubulika, abagize guverinoma n'abagize inteko ishinga amategeko, imitwe yombi. Iyo myiherero yafatiwemo imyanzuro inyuranye irimo uwo gutangiza mu gihugu cyose iyo gahunda.

Abayobozi b'amashyirahamwe, imiryango yigenga iharanira uburenganzira bw'ikiremwamuntu n'imibereho myiza y'abanyarwanda, n’imitwe ya politiki itavuga rumwe n'ubutegetsi bwa FPR-Inkotanyi,

Bamaze gusoma no gusesengura ibikubiye mu gatabo kasohowe na Leta y'u Rwanda gasobanura iriya gahunda hamwe n'indi nyandiko y'imyanzuro 11 yafashwe nyuma y'imyiherero ya "Ndi umunyarwanda",

Bamaze gusangira amakuru no kungurana ibitekerezo ku buryo Leta y’u Rwanda iyobowe na Perezida Pawolo Kagame n’ishyaka rye FPR-Inkotanyi ikoresha mu guhatira Abanyarwanda kwitabira gahunda yiswe « Ndi Umunyarwanda »,

Bafashe imyanzuro ikurikira :

- Amashyirahamwe, imiryango yigenga iharanira uburenganzira bw'ikiremwamuntu n'imibereho myiza y'abanyarwanda, n’imitwe ya politiki itavuga rumwe n'ubutegetsi bw'u Rwanda, yamaganye kandi yitandukanyije na gahunda "Ndi Umunyarwanda" yemeza ko jenoside yakorewe Abatutsi yakozwe mw'izina ry’Abahutu bose. Bityo ngo Abahutu aho bava bakagera bakaba bagomba gusaba imbabazi abavandimwe babo b'Abatutsi kugira ngo u Rwanda rutengamare. Ntaho bitaniye no kuvuga ko ubwicanyi bwakozwe n'ingabo za FPR bwaba bwarakozwe mw'izina ry'Abatutsi, hitwajwe ko alibo biganje mu gisilikare cy'Inkotanyi.

- Gahunda ya "Ndi umunyarwanda" ibangamiye ukuri, ubutabera n'ubwiyunge, zo nkingi z'imibanire y'Abanyarwanda hagati yabo n'iz'ubumwe bw'igihugu basangiye. Aho gukemura ibibazo by'ingutu byugarije uRwanda n'Abanyarwanda, gahunda ya "Ndi umunyarwanda"irabisubiza irudubi kuko ishimangira amacakubiri mu Banyarwanda.

- Gahunda ya "Ndi umunyarwanda" iravuguruza byeruye Itegeko-nshinga u Rwanda rugenderaho kuko yemeza ko icyaha ali icy'inkomoko, aho kugira ngo kibe gatozi nk'uko amategeko y'u Rwanda, amahame rusange y'amategeko n'amasezerano mpuzamahanga u Rwanda rwashyizeho umukono abiteganya.

- "Ndi Umunyarwanda" igamije gusiga amaraso y'icyaha cya jenoside, guhonyora no guteraipfunwe Abahutu bose aho bava bakagera, abato, abakuru n'abazavuka mu gihe kizaza, bakajya bagenda bububa, bityo bikababera intambamyi yo guharanira uburenganzira bwabo no kwerekana akababaro kabo. Ibi byazatuma amateka y'Abanyarwanda akomeza kuba agatereranzamba kubera kwihorera no kwihimuranaho hagati y'Abahutu n'Abatutsi.

- Gahunda ya "Ndi umunyarwanda" igamije kwibagiza ko FPR-Inkotanyi yabujije ibihugu by'amahanga gutabara hakiri kare kugira ngo jenoside ihagarikwe, kandi FPR yarateye yitwaje ko ije kubohoza Abatutsi, bityo benshi bakabanza kuyibonamo umucunguzi.

- Gahunda "Ndi Umunyarwanda" igamije guhisha ko ingabo za FPR-Inkotanyi zari ziyobowe na jenerali Pawulo Kagame zishe Abanyarwanda bo mu bwoko bw'Abahutu ibihumbi amagana n'amagana, ibaziza ubwoko bwabo, haba mu Rwanda cyangwa muri Kongo. Ubwo bwicanyi bwiswe ibyaha by'itsembabwoko (actes de génocide) n'itsembabantu, nkuko raporo z'imiryango mpuzamahanga iharanira ikiremwamuntu zibivuga, bikaba byaremejwe na raporo zinyuranye z'umuryango wa Loni nka Mapping report yo mu mwaka w’i 2010.

- Abari mu nama bamaganye ko imbabazi zisabwa mu cyerekezo kimwe. Abicanyi-nkoramaraso b’impande zose, abishe Abatutsi, abishe Abahutu n'Abatwa, nibo bagomba gusaba Abanyarwanda imbabazi. Abanyarwanda batamennye amaraso ahubwo bahohotewe n'ubwicanyi nibo bagomba kuzisabwa, bakazitanga bibaye ngombwa, nta gahato.

- Guhatira Abahutu gusaba imbabazi nk'ubwoko bw'abicanyi, ni politiki y'ikinyoma ntotezabwoko ishyira igorora kandi ikongerera ingufu intagondwa zo mu moko yose, kuko ica intege Abanyarwanda biyemeje kwiyunga bakoresheje UKURI kutavangura kandi kutabera.

- Imyaka hafi makumyabiri irashize, u Rwanda ruyoborwa na guverinoma yiswe iy'ubumwe bw'Abanyarwanda irangajwe imbere n'ishyaka FPR Inkotanyi rya Perezida Pawulo Kagame. Iyo guverinoma yashyizeho Komisiyo y'Igihugu y'Ubumwe n'ubwiyunge, Komisiyo y'Igihugu yo kurwanya Jenoside, inkiko Gacaca zaciriye imanza abashinjwaga icyaha cya jenoside. Ibi byose byitwa ko byari bigamije gusohora Abanyarwanda mu mwijima w'ubugome, urwango n'urwikekwe, bakayoboka urumuri rw'amahoro, ubwiyunge n'ubusabane. Ibi iyo biba ukuri, byakabaye bigaragaza ko ubumwe n'ubwiyunge bwagezweho nk'uko abayobozi b'igihugu cyacu batahwemye kubyemeza ariko uyu munsi bakaba bahinduye imvugo. Ukuri nyako nuko ubumwe n'ubwiyunge hagati y'Abahutu, Abatutsi n'Abatwa bukiri kure nk'ukwezi, kuko bigaragara ko "Ndi Umunyarwanda"ishimangira amacakubiri ya Apartheid mu Banyarwanda.

- Ku byerekeye bamwe bu bategetsi batangiye kwiyemerera no gusaba imbabazi z'ibyaha bakoze cyangwa batakoze, inkiko zibishinzwe zari zikwiye kubata muri yombi ntibakomeze kubyina ku mubyimba abanyarwanda bahekuwe n'amahano yabaye mu gihugu cyacu.

Bashingiye kuri ibi bivuzwe haruguru n'izindi gahunda zitsikamira abanyarwanda zashyizwe imbere na FPR,

- Abari mu nama barasaba bakomeje guverinoma ya FPR-Inkotanyi, Abanyarwanda n'umuryango mpuzamahanga, gushyigikira ko habaho bidatinze ibiganiro byaguye byahuza Abanyarwanda b'ingeri zose. Ibi biganiro ni ingenzi kugira ngo Abanyarwanda twiyunge, tubane mu mahoro, dutsinde urwango, inzika n'inzigo, maze dushobore kubaka umubano urambye hagati yacu, duhashye irondakoko, irondakarere n'irondamiryango, duce akarengane mu Banyarwanda duharanira ukuri n'ubutabera butabogama, dufatane urunana mu kubaka ibizarama bityo tuzarage abadukomokaho igihugu Abanyarwanda bose bibonamo, kizira umwiryane kandi kibana neza n'ibihugu by'abaturanyi.

- Guverinoma y’u Rwanda isabwe guhagarika byihutirwa gahunda ya "Ndi umunyarwanda" yimakaza politiki ya Apartheid ya Perezida Pawulo Kagame n’ishyaka rye FPR-Inkotanyi bigamije kwikubira ubutegetsi n’ibyiza byose by’igihugu abanyarwanda bagombye gusangira.

- Amashyirahamwe, imiryango yigenga iharanira uburenganzira bw'ikiremwamuntu n'imibereho myiza y'abanyarwanda, n’imitwe ya politiki itavuga rumwe n'ubutegetsi bwa FPR-Inkotanyi, iboneyeho gusaba Abanyarwanda bose muri rusange, bari mu gihugu no hanze yacyo, guhagurukira guharanira uburenganzira bwabo no kwisanzura, bagatahiriza umugozi umwe birinda gahunda zose zigamije kubacamo ibice no guha icyuho udutsiko dukomeje kugundira ubutegetsi twitwaje ubwoko dukomokamo. Abanyarwanda bose, mu moko yabo atandukanye, basabwe kutitabira no kwitandukanya ku mugaragaro n'iyi gahunda gateranyamiryango yiswe "Ndi umunyarwanda".

- Ibihugu bituranye n'u Rwanda, imiryango ya SADC, ICGLR, Umuryango w'ubumwe bw'Afurika, Umuryango w'ubumwe bw'Uburayi, Inama ishinzwe amahoro kw'isi, n' Umuryango w'Abibumbye basabwe ko bashyira igitutu kuri Leta ya Kigali ikemera gushyikirana n’abatavuga rumwe nayo bibumbiye mu mashyaka ya Opposition

- Abari mu nama biyemeje gutegura byihutirwa inyandiko irambuye (memorandum) isobanura amateka atabogamye y'u Rwanda, n'inzira ikwiye y'ubwiyunge bushingiye ku ukuri, ubwubahane n'umutima wo gusana imitima y'Abanyarwanda bose ntawe uhejwe. Abanyarwanda b’ingeri zose basabwe kuzatanga ibitekerezo kuri iyi myanzuro.

Mbere yo gusoza inama, abayobozi b'amashyirahamwe, imiryango yigenga, n'imitwe ya politike bali bateraniye i Brusseli bagaragaje akababaro batewe n'imicirire y'urubanza rw'umuyobozi wa FDU-Inkingi Madame Victoire Ingabire Umuhoza wemeye gusiga umuryango we ikantarange akajya mu Rwanda guharanira ukuri na Demokrasi. Baboneyeho kwamagana imyitwarire ya politike ikomeje kuranga ubucamanza bwo mu gihugu cyacu bukorera mu kwaha kwa Leta y'igitugu iyobowe na Perezida Pawulo Kagame. Bashimangiye ko ikatirwa rya Madamu Victoire Ingabire Umuhoza ku byaha atakoze ari akarengane gashimangira itotezwa rigirirwa abanyapolitiki baharanira Demokrasi.

Abari mu nama basanga ibikorwa by'ubugome bya Leta ya FPR bitagomba guca Abanyarwanda intege. Ko ahubwo bigomba gutuma abiyemeje guharanira impinduka bakomeza ndetse bakarushaho gutahiriza umugozi umwe kugira ngo ubutabera, amahoro n'ubumwe bihabwe icyicaro mu Rwanda.

Abari mu nama barasaba abakunda ubutabera bose gukomeza gushyigikira mu buryo bunyuranye intwari zacu zibohewe mu buroko bwa prezida Kagame kubera impamvu za politiki, nka Madame Victoire Ingabire Umuhoza, Déo Mushayidi, Maître Bernard Ntaganda, Dr Théoneste Niyitegeka n'abo bafungwanye bose ku mpamvu za politike.

Imana y'i Rwanda ikomeze ihe Abanyarwanda imbaraga, ubushishozi n'ubwitange bwo gukomeza inzira yo kwigobotora ingoyi y'abakomeza kuyobya no kuroha igihugu cyacu.

Bikorewe i Buruseli, taliki ya 14 Ukuboza 2013, kandi bishyigikiwe n'amashyirahamwe, imiryango yigenga, n'imitwe ya politike ikulikira :

 

AMASHYIRAHAMWE N'IMIRYANGO YIGENGA

CLIIR (Centre de Lutte contre l’Impunité et l’Injustice au Rwanda)

INTEKO Y'UBUMWE, AMAHORO N'UBWIYUNGE (Comité pour l'Unité, la Paix et la Réconciliation - CUPR)

RIPRODHOR (Réseau International pour la Promotion et la Défense des Droits de l’Homme au Rwanda)

HRRF (Hotel Rwanda Rusesabagina Foundation)

COVIGLA (Collectif des Victimes des crimes de masse commis dans la Région des Grands Lacs Africains)

FONDATION IBUKABOSE-RENGERABOSE Mémoire et Justice pour tous

CORWABEL (Communauté rwandaise de Belgique)

FEIDAR (Fédération internationale des associations rwandaises)

RDTJ (Rwandan platform for Dialogue, Truth and Justice – SA)

GCHR (Global Campaign for Human Rights) – UK

PAX (Peace for the African Great Lakes Region)

DIRHI (Dialogue interRwandais hautement inclusif)

CRC (Congrès Rwandais du Canada)

CPCH asbl (Centre de prévention des crimes contre l'humanité)

OPJDR (Organization for Peace, Justice and Development in Rwanda)

AMICAL-RWANDAIS DANEMARK

AVICA (Assistance to Victims of Conflicts in Central Africa)

PRO JUSTITIA Pays-Bas

 

AMASHYAKA ATAVUGA RUMWE N'UBUTEGETSI BWA FPR-INKOTANYI

RDI - Rwanda Rwiza (Rwanda Dream Initiative)

CNCD (Conseil National pour le Changement Démocratique)

UDFR - IHAMYE

FDLR (Forces Démocratiques de Libération du Rwanda)

PDR – IHUMURE

ISANGANO - ARRDC

 

ICYITONDERWA

Abifuza kutwandikira cyangwa kuduhamagara bacisha ubutumwa bwabo ahakurikira :

Belgique : cliir2004@yahoo.fr, Tél : +32.81.601.113, GSM : +32.487.616.651 & +32.476.701.569

France : jeanmarie.ndagijimana@gmail.com Tél : +33659222780

 

Partager cet article
Repost0
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article